Abanyarwanda barwara Maralia ntibakirenga ibihumbi 500 mu mwaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imwe mu ndwara yari yarazahaje abanyarwanda ni Maralia. Ndetse Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abanyarwanda 2 muri 3 bagerwaho na Maralia inshuro imwe mu mwaka. Iyi ndwara ariko ngo yaragabanutse cyane ndetse ku kigero Kiri hejuru ya 90%.

Ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abajyanama b’ubuzima Minisitiri w’ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko indwara ya Malaria yagabanutse ku kigero cya 90%.

Ati “Twabaruraga Abanyarwanda hafi miliyoni 6 barwara Malaria ku mwaka, ariko muri uyu mwaka turi kubarura ibihumbi 500 gusa ku buryo amavuriro yacu ntabwo akijyamo abantu barembye kubera indwara ya Malaria kuko Abajyanama b’Ubuzima babikora neza guhera ku rwego rw’Umudugudu.”

Maralia Kandi ni imwe mu ndwara zitagisaba benshi kugera kwa Muganga kuko imibare ya RBC igaragaza ko 59% by’abanyarwanda bwarwaye Maralia mu mwaka wa 2023 bakijijwe n’ubuvuzi butangirwa mu bajyanama b’ubuzima. Uretse iyi gahunda kandi mu byatumye indwara ya Maralia igabanuka cyane harimo gahunda yo gutanga inzitiramubu ndetse na gahunda yo gutera umuti wica imibu mu turere tumwe na tumwe twibasirwaga cyane na Maralia.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:48 am, Jun 26, 2024
temperature icon 13°C
clear sky
Humidity 71 %
Pressure 1021 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 0%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:02 am
Sunset Sunset: 6:02 pm

Inkuru Zikunzwe