Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yamaze gutangaza urutonde ntakuka rw’abanyarwanda bazatora umukuru w’igihugu n’abagize Inteko ishingamategeko mu matora ateganijwe kuwa 14 na 15 Nyakanga 2024.
NEC yatangaje yatangaje ko abantu 9,071,157 ari bo bari kuri lisiti y’itora ntakuka. NEC yagaragaje kandi ko mu bari ku rutonde ntakuka, 77,138 ari Abanyarwanda baba hanze bazatorera mu mahanga.
Iyi lisiti yashyizwe ahagaragara niyo izagenderwa ho mu ma site y’itora ndetse no ku byumba by’itora. Isohotse nyuma y’igihe kinini abanyarwanda bashobora kwiyimura bagahindura aho bazatorera. Nyuma yayo ntabwo kwiyimura kuri lisiti z’itora bigikunda.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru