Abanyekongo 660 barimo n’abayobozi bakatiwe n’inkiko Gacaca mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wateguwe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga Rtd Gen James Kabarebe yashimangiye ko abakora ubwicanyi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bari mo abanyekongo basize bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse banakatiwe n’inkiko Gacaca.

Rtd Gen Kabarebe yagize ati “Ni ibintu bizwi ntabwo ari ibanga, hari abantu bari hano nk’impunzi, zari mu nkambi z’impunzi, b’abaturanyi. Mu Mutara: za Mimuri, Rukomo, Rilima, mu Mayaga, Nyamagabe, abo bose mu nkiko Gacaca zabaye hano, hari abantu 660 bakatiwe n’inkiko Gacaca b’ikindi gihugu duturanye; bamwe muri bo ni abayobozi.” Gen Kabarebe yemeza ko n’ubu muri abo hari abagaragara mu bwicanyi bukorerwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Akemeza ko kuba bakigaragara mu bikorwa yise Jenoside n’ubundi ari uruhererekane rw’ingengabitekerezo ya jenoside bagikomeje.

Muri iki kiganiro kandi Gen Kabarebe yagarutse ku mutwe wa M23. Ashimangira ngo ari abaturage ba Kongo barwanira gusa kugira ngo babeho. Gen Kabarebe ati “Iyo ubona bariya bantu bose barwanya abitwa M23: M23 irwanira iki? Irwanira kubaho gusa, ni nko kuvuga ngo turarwana ngo tubeho, tugire aho twita iwacu, tuve mu buhunzi bw’imyaka 30 ariko tureke no kwicwa.”

Inkiko Gacaca zabaye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi nk’uburyo bwo guca imanza zari nyinshi kandi zihutirwa z’abakoze Jenoside yakorewe abatutsi. Benshi mu bo zakatiye ibihano by’igifungo ubu bagenda barangiza imyaka bakatiwe. Kuko uretse igifungo cya burundu imyaka myinshi inkiko Gacaca zatanze nk’igifungo ni imyaka 30.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:26 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe