Abanyenganda z’umuceri barasaba Leta guhagarika uva hanze

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abanyenganda zitonora umuceri mu Rwanda baravuga ko bagifite umuceri wuzuye mu bubiko mu gihe habura amezi 2 gusa ngo batangira kwakira undi ugiye kwera. Bagasaba Leta guhagarika umuceri uva hanze y’u Rwanda kugira ngo nabo bacuruze.

Aba banyenganda bavuga ko uwo bahunitse ushobora kwangirika udacurujwe. Bitaba uku ngo ugiye kwera ukazongera ukangirikira ku bwanikiro bw’abahinzi kuko izo nganda ntaho zifite ho kuwushyira.

Beata Mudahogora uyobora uruganda rwa Mukunguli yavuze ko ikibazo nyamukuru ari uko umuceri uva hanze y’u Rwanda uhendutse. Ati “Impamvu nyamukuru mu by’ukuri ni umuceri mwinshi uturuka hanze, Kandi uri ku giciro cyo hasi kuburyo twebwe tutabasha guhangana nawo.”

- Advertisement -

Mudahogora avuga ko niba nta gikozwe mu maguru mashya, mu kwezi kwa 11 n’ukwa 12 ngo hazaba ikibazo cy’umuceri mwinshi uzaba ukeneye gukurwa ku muhinzi kandi inganda ntaho zifite ho kuwushyira.

Izi nganda ariko kandi ziratakankubura abaguzi b’umuceri zatonoye, mu gihe abahinzi nabo bataka kutishyurwa amafaranga y’umuceri bagemuriye inganda. Nko kuri uru ruganda rwa Mukunguli ngo abahinzi bafitiwe arenga Miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Laurent Ndagijimana ukuriye ihuriro ry’inganda zitunganya imiceri mu Rwanda avuga ko icyi kibazo kiri kuganirwaho n’inzego bireba. Laurent yagize ati “Turimo turaganira na Minisiteri y’ubucuruzi kugira ngo turebe natwe uko izo stock zajya ku isoko ariko urebye nta mwanzuro ufatika wari wafatwa.”

Ndagijimana nawe ntanyuranya na Mudahogora uyobora uruganda rwa Mukunguli ku mpamvu ituma umuceri wera mu Rwanda ubura abaguzi. Bombi bahuriza ku mpamvu y’uko uva hanze kurushaho kuganza uwera mu Rwanda. Haba mu bwiza haba no mu biciro. Ati “Ntiwateza imbere ubuhinzi udateza imbere n’isoko ryabwo, uko ugenda wihaza na importation ikwiriye kugenda igabanuka kugeza igihe izarangirira.”

Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho uburyo bwo kugura umuceri wari umaze igihe ku bwanikiro by’abahinzi ku bufatanye n’isosiye ya East African Exchange. Ni uburyo ariko bukura umuceri ku bahinzi buwugeza ku baguzi aribo bawurya. Abari basanzwemo hagati b’abanyenganda bo baracyararanganya amaso mu kirere barindiriye igisubizo cy’uwo barekeye mu bubiko.

Mu Rwanda habarurwa inganda 26 zitunganya umuceri wera mu Rwanda. Ubu zihunitse Toni zigera mu bihumbi 40 zitarabona abaguzi.

N’ubwo abanyenganda basaba guhagarika umuceri uva hanze cyane cyane uva muri Tanzania ariko uyu ni umwanzuro gusaba ubwitonzi kuko ibihugu byombi biri mu muryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba EAC. Bisanzwe bifitanye amasezerano yo koroherezanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa birimo b’umuceri. U Rwanda kuba rwahagarika umuceri uva muri Tanzania bishobora gukurura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubuhahirane.

Igihugu kindi kinyamuryango cya EAC giherutse guhagarika ibicuruzwa biva hanze ya yo ni Kenya. Iherutse guhagarika itumizwa mu mahanga ry’isukari uturuka hanze y’ibihugu binyamuryango bya EAC na COMESSA.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:17 am, Sep 18, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe