Abanyepolitiki bigenga mu Rwanda bandikiye Leta bayisaba kwemerwa n’amategeko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abiyita urubuga rw’abanyepolitiki bigenga mu Rwanda (Rwanda Independent Politicians Expression Platform) RIPEP bandikiye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB basaba ko bakwandikwa ndetse bakemererwa n’amategeko.

Muri iyi baruwa yanditswe kuwa 20 Kanama 2024 igashyirwaho umukono na Mwubahamana Vincent Ferrire witwa (Umuhuzabikorwa Mukuru) yandikiwe umuyobozi mukuru wa RGB igaragaza ko abanyepolitiki bigenga bafite urubuga nyunguranabitekerezo ndetse runafite amategeko shingiro. “Yashyizwe ku mugereka.”

Aba banyepolitiki bigenga bavuga ko bifuza kugira urubuga rwemewe n’amategeko. Bakavuga ko uru rubuga ruramutse rwemewe barukoreramo ibikorwa byabo bya Politiki, no kurengera uburenganzira n’inyungu zabo. Ibi bagasaba ko bakwemererwa kubikora ku mugaragaro.

- Advertisement -

Itegeko ngenga nomero 10/2013/ OL ryo kuwa 11/07/2013 rigenga imitwe ya Politiki n’abanyepolitiki mu Rwanda, aba banyepolitiki  bigenga bavuga ko bashingiyeho ibaruwa yabo riteganya ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ari rwo rwego rufite iyandikwa ry’imitwe ya politiki mu nshingano zarwo.

Iri tegeko rivuga ko “Buri mutwe wa politiki umenyesha mu nyandiko urwego rufite iyandikwa ry’imitwe ya politiki mu
nshingano zarwo, aho ufite icyicaro ku rwego rw’Igihugu no ku nzego z’imitegekere y’Igihugu n’amazina y’abawuhagarariye n’umwirondoro
wabo.” Ntacyo iritegeko rivuga ku iyandikwa ry’ihuriro ry’abanyepolitiki bigenga.

Mu Rwanda hasanzwe hari ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe. Iri huriro abanyepolitiki bari mu mitwe ya Politiki barihurira mo bagatanga ibitekerezo byubaka igihugu.

Mu banyepolitiki bigenga mu Rwanda kugeza ubu ntawe urabasha gutsinda amatora ayo ariyo yose. Haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika haba no mu nteko ishingamategeko aho basabwa kugira amajwi nibura 5%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:09 pm, Sep 12, 2024
temperature icon 23°C
few clouds
Humidity 38 %
Pressure 1014 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe