Abanyeshuri 2000 basuye pariki y’akagera mu mezi 2

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Pariki y’akagera yatangaje ko uyu mwaka imibare y’abayisura yazamutse ugereranije n’umwaka ushize wa 2023. Iyi pariki ikemeza ko abenshi mu bayisura ari abanyarwanda ariko by’umwihariko igashimira ibigo by’amashuri bizana abanyeshuri kwiga.

Mu mezi abiri yonyine Gicurasi na  Kamena abanyeshuri 2000 n’abarimu 300 basuye pariki y’akagera mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Abanyeshuri barenga 3,794 bo mu Rwanda n’abo mu Karere, bagabanyirijwe ibiciro kugera kuri 50%. Bivuze ko bishyura kimwe cya kabiri cy’ibiciro.

Ibyinjizwa n’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Akagera byiyongereyeho 6% mu gihembwe cya mbere cya 2024, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2023.

- Advertisement -

Umubare w’abasuye iyi pariki wazamutseho 22%.

Abasuye Pariki y’Akagera cyane mu mezi atandatu ni abo mu Rwanda [bihariye 50%], Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, Canada, u Bwongereza, u Buholandi n’u Buhinde.

Pariki y’Akagera ifite ubuso bwa kilometero kare 1120, ibarizwamo inyamaswa zirenga ibihumbi 12.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:19 pm, Nov 21, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:52 pm

Inkuru Zikunzwe