Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC cyasohoye amabwiriza agenga abanyeshuri mu gihe basubira ku ishuri gutangira umwaka w’amashuri 2024/2025. Ni amabwiriza agamije kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’ubushita bw’inkende izwi nam Mpox.
RBC kandi yasabye abanyeshuri kujya bihutira kugaragaza uwagaragaza ibimenyetso birimo kuribwa umutwe, umuriro, kubabara ingingo no
Bimwe mu byo aya mabwiriza ya RBC asaba aba banyeshuri bavuye mu biruhuko harimo: Kwirinda guhoberana, kwirinda gusomana, kwirinda gukoranaho bya hato na hato, kwirinda imibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda gutuzanya imyenda yo kwambara.
Indwara ya Mpox yari yaramenyekanye mbere nk’ubushita bw’inkende, ni virusi yandurira mu gukora ku muntu uyirwaye.
RBC Kandi yasabye abanyeshuri kurushaho gushaka amakuru ahagije, ndetse bagashishikarizwa gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabuni.
Biteganijwe ko umwaka w’amashuri uzatangira taliki 09 Nzeri 2024. Abanyeshuri bakazatangira ingendo zigana ku mashuri muri icyi cyumweru.