Abanyeshuri bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Robots basanze ageze kure

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikipe y’abanyeshuri 10 bo muri Koleji Kirisitu Umwami I Nyanza bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye rya Robots. Bageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho irushanwa riri kubera basanga rimaze umunsi umwe ritangiye. 

Aba banyeshuri bahagurutse mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa Gatatu taliki 17 Mata bagera mu mujyi wa Uston muri Leta ya Texas ahabera iri rushanwa kuwa Gatanu Taliki 19 Mata. Basanze bagenzi babo bari kurushanwa bahamaze iminsi ndetse umunsi umwe w’irushanwa warambutse. Gusa amakuru akavuga ko uyu munsi wa mbere wari wakozwe ho ibyiswe imyitozo ndetse wanatanzwe ho amabwiriza y’irushanwa. Ibyo abanyarwanda batabonetse mo.

Madame Diane Uwasenga umuyobozi ushinzwe urwego rw’ikoranabuhanga mu burezi waherekeje aba bana yabwiye Ijwi rya Amerika ati “Ntabwo ari urugendo rworoshye kuko twahageze abandi batangiye… Umunsi wa mbere bagombaga gusa naho bitoza, bakitoza imbere y’abacamanza kugira ngo bimenyereze. Mbese bagire ishusho y’uko irushanwa rimeze. Bagendaga batanga n’amanota kugira ngo buri wese amenye aho ahagaze n’aho bashobora kunoza. Ayo mahirwe rero niyo batabashije kubona.”

- Advertisement -

Madame Diane avuga ko ubukererwe bw’u Rwanda bwari bwatangiye kwibazwa ho n’abateguye irushanwa ndetse n’abarushanwa ubwabo. Abanyeshuri bo mu Rwanda ngo baje guhabwa umwanya wo kwitoza ku munsi nyirizina w’irushanwa.

Taliki 17 Werurwe ubwo iyi kipe y’abanyeshuri yashyikirizwaga igikombe na Perezida wa Repubulika na Madame nyuma yo guhigika abandi

Si ubwa mbere abanyeshuri bahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye bagasanga yatangiye, ndetse ubwo yahuraga n’urubyiruko umwaka ushize wa 2023 Perezida Kagame yakebuye ababishinzwe; ashimangira ko bidakwiriye kwihanganirwa.

Iri irushanwa ryitabiriwe n’abanyeshuri barenga 600. Umugabane wa Afurika uhagarariwe n’ibihugu bya Afurika y’epfo, Misiri n’u Rwanda. Ikipe yo muri College Christ Roi yatsindiye kujya muri aya marushanwa nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa nk’aya yabereye mu Rwanda kuwa 17 Werurwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:29 pm, Dec 22, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1009 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe