Uyu munsi, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye abanyeshuri bo mu Ishuri rya Kent Denver ryo muri Leta ya Colorado, USA.
Bagize itsinda ry’inshuti z’u Rwanda bashinze mu ishuri ryabo hagamijwe kwiga ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda banatsura umubano n’urungano rwabo.
Aba banyeshuri bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard ndetse babona umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ku miterere y’ubukungu bw’u Rwanda.
Aba banyeshuri basuye u Rwanda nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yifatanyije n’abanyamerika baba mu Rwanda mu kwizihiza imyaka 248 Leta zunze ubumwe za Amerika zibonye ibwigenge.
Mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe Olivier yagajeje ku bitabiriye ibi birori yabasabye kongera ubufatanye mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika.