Abanyeshuri ibihumbi 60 barasoza ayisumbuye, ibihumbi 30 basoza ay’imyuga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu gitegura ibizamini bya Leta (NESA) cyatangaje ko kuwa 23 Nyakanga 2024 haratangira ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye.

Ibizamini bya Leta biratangirizwa kuri Groupe Scholaire Remera Protestant mu karere ka Kicukiro. Itangazo rya NESA rigaragaza ko Minisitiri w’uburezi ariwe uza gutangiza ibi bizamini ku mugaragaro.

Imibare irerekana ko abanyeshuri bazakora ibizamini by’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level) ari 143,842. Aba barimo abahungu 63,546 n’abakobwa 80,298. Aba banyeshuri biga ku bigo 1,968 bakazakorera ku ma santere y’ibizamini 681.

- Advertisement -

Ku basoza amashuri yisumbuye (A level) ni abanyeshuri 56,537 bazakora ibizamini bya Leta. Barimo abahungu 23,651 n’abakobwa 32,886.

Ku basoza amashuri makuru mu mashuri nderabarezi (TTC) ni 4,068 aba barimo abahungu 1,798 n’abakobwa 2,270.

Mu cyiciro cy’abize amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro abakora ibizamini bya Leta ni 30,922. Barimo abahungu 16,842 na 14,080.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ikomeje Politiki yo kongera umubare w’abagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Bakagera nibura kuri 60% by’abanyeshuri bose biga icyiciro cy’amashuri yisumbuye mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:19 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
moderate rain
Humidity 57 %
Pressure 1010 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe