Abakuru b’ibihugu bakomeje gushimira Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma ya Perezida wa Madagascar abakuru b’ibihugu bya Mozambique Philipe Nyusi, Kenya William Ruto na Guinea Bissau Umaro Sissoco Embalo bashyize ahagaragara ubutumwa bishimira Perezida Kagame ku Ntsinzi yagize mu matora aheruka.

Perezida Kagame ibyavuye mu matora by’ibanze byerekanye ko yagize 99.15%. Ni intsinzi yashimangiye ko igaragaza icyizere abanyarwanda bamufitiye.

Perezida wa Kenya William Ruto yagize ati ” Mu izina rya Guverinoma ya Kenya tunejejwe no kugushimira kuba wongeye gutorerwa Indi Manda nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Turishimana nawe mu busugire bw’amahitamo y’abaturage b’u Rwanda tukakwifuriza ishya n’ihirwe mu gihe gukomeza kuyobora igihugu mu nzira y’amahoro, umutuzo n’iterambere.”

- Advertisement -

Perezida Ruto yongeye ho ko yiteguye gukomeza gukorana na Perezida Kagame ku birebana n’ubufatanye bw’umugabane wa Afurika, ubumwe ndetse n’ubuhahirane. Yemeza ko urukundo n’ubufatanye bizakomeza kuranga abaturage ba Kenya n’u Rwanda.

Philipe Nyusi wa Mozambique we yanditse ubutumwa bushimira Perezida Kagame mu rurimi rw’igi Portugal rusanzwe rukoreshwa muri Mozambique.

Perezida wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embalo we yanditse mu gifaransa ati ” Mu izina ry’abaturage ba Guinea Bissau, tuguhaye ishinzwe Perezida Paul Kagame kuba mwongeye gutorwa. Turabifuriza Manda nshya yuje amahoro umutekano n’iterambere. Dushimiye kandi abaturage b’u Rwanda.

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania nawe yashimiye Perezida Kagame ati “Mu izina rya Guverinoma n’iry’abaturage ba Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, tubikuye ku mutima turashimira Nyakubahwa Paul Kagame wongeye Gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ndizera gukomeza kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba mu bumwe n’uburumbuke”. 

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali yashimye Paul Kagame watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.Yamwifurije gukomeza kugira imiyoborere myiza izana umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa taliki 27 Nyakanga 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:23 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 21°C
moderate rain
Humidity 68 %
Pressure 1012 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe