Hari imiryango mpuzamahanga 20 na sosiyete sivile yandikiye ibaruwa ifunguye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma babasaba ko mu gihe bazaba bashimira Perezida Kagame yatsinze amatora, bazanamusaba uruhushya rwo kureka Ingabire Victoire agasura umuryango we I Burayi.
Iyi miryango irimo abitwa Lantos Foundation wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akanama nyafurika mu ishyirahamwe nyamerika ry’abanyamategeko, umuryango Nyafurika w’abagore b’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, umuryango Veritas Rwanda Forum… .
Mu ibaruwa bandikiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma hari aho bagira bati “Nk’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ku bw’ibyo turabagezaho ubu busabe bworoheje: Perezida Kagame namara gutsinda, benshi muri mwe – haba mu ibanga cyangwa ku karubanda – muzamwoherereza ubutumwa bumushimira kuri iyo ntsinzi ye. Muri uko gutanga ubutumwa bumushimira, nyabuna muzanamugezeho ubusabe bwa kimuntu bwo kurengera Ingabire Victoire. Nimusabe Perezida Kagame yemerere Victoire Ingabire kongera guhura n’umuryango we.”
Ingabire Victoire wakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba; hashize imyaka 6 akuwe muri Gereza ku mbabazi z’umukuru w’igihugu. Gusa yategetswe ko atemerewe kuva mu gihugu atabiherewe uburenganzira.
We avuga ko yandikiye Minisitiri w’ubutabera inshuro 2 ngo asaba uruhushya rwo kuba yajya gusura umuryango we I Burayi ariko ntasubizwe. Avuga kandi ko yandikiye na Perezida wa Repubulika amusaba kujya gusura umuryango we ariko ntahabwe igisubizo.
Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko impamvu ikomeye ituma ashaka kujya I Burayi ari uburwayi bw’umugabo we.
N’ubwo uyu munyepoliti utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yahawe imbabazi na Perezida Kagame ariko ntahwema kumvikana kenshi amunenga.