Abapolisi 2 b’u Rwanda bakuye ipeti rya AIP muri Singapore

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Anicet Mutabaruka na Silvain Ndayishimiye ni abapolisi 2 b’u Rwanda bashoje amahugurwa abazamura mu ntera bakoreraga mu gihugu cya Singapore.

Ibirori byo kwambika aba bapolisi byabereye ku ishuri rya gipolisi ryo muri Singapore Singapore Police Training Command (TRACOM) kuwa 31 Nyakanga. Byutabirwa n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Jean de Dieu Uwihanganye ndetse na ACP Barthelemy Rugwizangonga ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda.

Aba bapolisi babiri b’u Rwanda bari muri batanu b’abanyamahanga bahawe aya masomo yari amaze amezi 9. Bahabwa ipeti rya AIP nyuma y’aya masomo.

- Advertisement -

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’igipolisi cy’u Rwanda n’icya Singapore yashyizweho umukono mu mwaka wa 2022. Ni amasezerano arimo ubufatanye mu kongerera ubumenyi abapolisi n’ ubufatanye mu guhangana n’ibyaha nyambukiranyamipaka.

U Rwanda na Singapore Kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu birimo: ubufatanye mu guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga, ubucuruzi bw’abantu, iyezandonke, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ubucuruzi bw’intwaro n’ibiturika.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:29 pm, Oct 18, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe