Abapolisi ba RDC bakomeje guhungira M23 muri Uganda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Uganda yatangaje ko mu bahungiye imirwano muri icyi gihugu barenga 2000 barimo n’abapolisi 98 ba Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Aba bapolisi 98 bahunganye n’abaturage ngo baturutse kuri sitasiyo za polisi zitandukanye mu bice byegereye umupaka na Uganda. Ni ibice byiganjemo ibyamaze kugera mu maboko y’umutwe wa M23 kandi ngo imibare iragenda yiyongera.

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko abo bapolisi batangiye kwinjira muri Uganda kuwa gatandatu kandi ko bagiye bahungana imbunda bari basanzwe bakoresha akazi kabo. Andi makuru ava mu bakiriye izi mpunzi akemeza ko benshi mu bagize imiryango y’aba bapolisi nabo bamaze kugera muri Uganda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda mu burengerazuba bw’igihugu Maj Tabaro yavuze ko aba bapolisi bakiriwe nk’impunzi bafashwe neza kandi ko bazafashwa gusubira mu gihugu cyabo binyuze mu nzira za dipolomasi y’ibihugu. yagize ati “ Baturutse ku bigo bya Polisi bitandukanye nka Nyamirima, Buganza na Nyaruhange bafite imbunda 43,baraziduhaye turazibika. igihe M23 yasatiraga umujyi wa Ishasha barambutse baza mu gice kirimo amahoro. turi kubitaho kandi barinzwe n’amategeko mpuzamahanga. dutegereje andi mabwiriza ava mu nzego z’ububanyi n’amahanga ashobora kuba ayo kubaha inzira kugirango batahe basubire mu gihugu cyabo.”

- Advertisement -

Majoro Tabaro yagaragaje ariko ko igihugu cya Uganda gitewe impungenge n’imvururu ziri hafi y’umupaka wacyo. umuvugizi w’ingabo za Uganda zikorera mu burengerazuba agatanga gasopo ku mitwe ishobora kuririra kuri izi mvururu igashaka kugaba ibitero ku butaka bwa Uganda. avuga ko inyeshyamba za ADF ngo zifuje kenshi kwinjira muri Uganda zinyuze kuri uwo mupaka ubu uri mu gace kafashwe na M23.

Maj Tabaro yavuze ko uretse ADF ngo mu burasirazuba bwa Kongo hari imitwe yindi na FOCA, Nyatura na Wazalendo. Iyi ngo ishobora kwihisha muri izi mvururu ikaba yagaba ibitero ku butaka bwa Uganda. Akemeza ko uzabigerageza bitazamugwa amahoro.

Ishasha ibaye umupaka wa 3 mu mipaka ya Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ubu igenzurwa na M/23.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:41 am, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe