Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru harimo kubera inama y’iminsi ibiri ihuza abapolisikazi ku nshuro ya 13, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umupolisikazi ku ruhembe mu kubaka Polisi y’umwuga”
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, RNP, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko bifuza kugira umubare munini w’Abapolisi b’abagore bashoboye, aho kugira umubare munini wo kugwiza umurongo.
Bimwe mu bikunze kugarukwaho mu nama nk’izi birimo imyitwarire n’imbamizi byihariye ku mupilisikazi wo mu Rwanda. Abitabiriye iri huriro bagafata umwanya wo gusangira ubunararibonye no gushakira hamwe uko izo mbogamizi zakemuka.
Bitegetswe n’Umukuru w’Igihugu, muri 2018 hashyizweho umutwe w’ihariye w’abagore n’abakobwa bajya kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo kandi ngo akazi bakomeje kugakora neza.
Imibare yerekanaga ko abagore n’abakobwa bagize 24% by’abagize Polisi y’u Rwanda muri rusange.