Abarenga 4000 bagiye guteranira I Kigali bashakira Afurika ibiryo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abashakashatsi, abahinzi, abari mu nzego zifata ibyemezo, imiryango itari iya Leta bagiye kumara iminsi 5 mu Rwanda bashakira hamwe uko hakubakwa ubudahangarwa bw’uruhererekane rw’ibiribwa (Food System).

Imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ubushobozi buke bukigaragara mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni zimwe mu mbogamizi zigaragazwa nk’izihangayikishije umugabane wa Afurika mu rugamba rwo kwihaza mu mirire.

Dr. Agnes Kalibata Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu buhinzi (AGRA), agaragaza ko izo ngingo ziri mu z’ingenzi zizaganirwaho muri iyi nama, by’umwihariko hagamijwe gushaka umuti urambye w’ibyo bibazo.

- Advertisement -

Karibata Kandi aganira kuri iyi nama yagaragaje ko kongera umubare w’urubyiruko ruri mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biri mu bizatuma uru rwego rubasha kugendana n’aho isi igeze. Yemeza ko hakenewe kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi kandi ikoranabuhanga rizanwa n’abakiri bato.

Muri iyi nama kandi biteganijwe ko hazanamurikwa ibikorwa by’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi. Ibi birimo ibifasha mu kongera umusaruro, gufata neza umusaruro ndetse no kuwongerera agaciro mbere yo kuwugeza ku isoko.

Inama nk’iyi umwaka ushize yari yabereye muri Tanzania.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:11 pm, Dec 22, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe