Imibare itangwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abaturage 1528 bakiriwe n’ibitaro bitandukanye kubera kurya amafunguro n’ibinyobwa byanduye. By’umwihariko ikigage n’ubushera byabaye intandaro yo kujyanwa mu bitaro kw’abagera kuri 796.
RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abaturage 796 banyoye ikigage n’ubushera byanduye bajyanwa kwa muganga, mu gihe kandi abaturage 100 banyoye umutobe wanduye ubageza mu bitaro.
Uretse ibi binyobwa kandi abaturage 591 bariye ibiribwa bihumanye mu birori bari bitabiriye birangira bageze mu bitaro kubera ibi biribwa. Barimo abagera kuri 20 bariye imyumbati idatekwa nayo ituma bajyanwa kwa muganga.
RBC igaragaza ko umwanda ari wo uza ku isonga ry’ibituma abanyarwanda bagirwaho ingaruka n’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge gisaba abanyarwanda kwirinda inzoga z’inkorano, ndetse n’abenga inzoga bagakurikiza amabwiriza y’ubuziranenge.