Ku cyumweru taliki ya 09 Kamena 2024 mu Rwanda harabera isiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro Kigali International Peace Marathon ku nshuro ya 19.
Iri siganwa rimaze kwiyandikisha mo abarenga ibihumbi 8. Ni isiganwa rizatangirira kuri BK Arena rikanahasorezwa. Iri rushanwa ngarukamwaka ribera mu Rwanda riheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ’Global Elite Label Status’.
Kuri icyi cyumweru hazakinwa ibyiciro bitatu Full Marathon’ Km 42.195, Half Marathon Km 21.098 na Run for Peace y’abinezeza Km 10.
Imihanda izakoreshwa irimo Gishushu, MTN, BAHO Hospital, KCC, Umubano Hotel, USA Ambasador’s Residence, KBC, Kabindi, Primature, KBC, Rugando, KCC, Gishushu, Chez Lando, Zigama CSS, Regina Pacis, Simba Kimironko, MIC na BK Arena.