Nyuma y’inama yahuje Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yirukanye Maj Gen Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19 bakuru n’abato.
Iri tangazo kandi rivuga ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze uburenganzira bwo kwirukana no gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.
Nta mpamvu zagaragajwe nk’izateye iri sezererwa ry’abarimo abari bakomeye mu ngabo z’u Rwanda gusa amategeko ya RDF agena ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa gisirikare birimo ubusinzi bukabije cyangwa se ibitesha agaciro umwuga wa gisirikare ariko byatuma akurikiranwa mu nkiko za gisirikare nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi; yirukanwa.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru