Abarimu bagiye kwigisha ukwezi abandi baruhutse bazahabwa 20,000 Frw

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB cyatangaje ko abarimu bagiye kumara ukwezi bigisha abanyeshuri muri gahunda yiswe Nzamurabushobozi bazahabwa amafaranga y’u Rwanda 20,000 azitwa ayo kubafasha mu rugendo.

Iyi gahunda Nzamurabushobozi ni gahunda yo kwigisha abanyeshuri bo mu myaka y’uwa mbere kugera muwa Gatatu w’amashuri abanza bagize amanota atabemerera guhita bimurirwa mu myaka yisumbuyeho. Aba batangiye amasomo kuwa 29 Nyakanga bagomba kwiga igihe kingana n’ukwezi. Bakazamurirwa ubushobozi hagamijwe kugabanya umubare w’abasibira.

Iyi gahunda kugeza ubu irareba abanyeshuri basaga 300,000 mu gihugu hose. Bamwe mu barimu bazayigishamo mu gihe bagenzi babo bazaba baruhutse bagaragaje ko bakeneye kuzirikanwa bakagenerwa agahimbazamusyi. Ndetse bamwe muri bo beruye bagaragaza ko umwanya bari babonye wo kubana n’imiryango yabo bakomeje akazi ukwiriye gufatwa nk’amasaha y’ikirenga bakayahemberwa.

- Advertisement -

Umwe wo mu karere ka Nyamasheke we yagaragaje ko bihanangirijwe ngo ntibemerewe gusiba n’umunsi n’umwe iyi gahunda. Ati ” Nibe n’abana wenda bahabwa Ifunguro, natwe twakagenewe amafaranga nibura yo kurya.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi Nelson Mbarushimana yatangaje ko abarimu bazigisha muri iyi gahunda ngo bahawe amafaranga 40,000 mu minsi 4 bamaze bahugurwa, ndetse ngo kwigisha nibirangira bazahabwa andi mafaranga 20,000 kuri buri mwarimu nk’amatike y’ingendo yakoze.

Iyi gahunda irimo abarimu basaga 20,000 mu gihugu hose. Muri iyi gahunda harigishwa amasomo y’ Imibare, Ikinyarwanda n’icyongereza. Amasomo agatsngira I saa tatu za mu Gitondo akarangira I saa sita zuzuye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:13 am, Dec 23, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe