Abarundi baturiye u Rwanda batewe ubwoba n’abasirikare benshi bari gushyirwa ku mupaka.

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abarundi baturiye umupaka w’u Rwanda baravuga ko batewe ubwoba n’abasirikare  bari gukwirakwizwa ku bwinshi ku mipaka bari kumwe n’imbonerakure, ndetse ko barambiwe akavuyo k’ubuyobozi bwabo ko gufunga imipaka.

Abaturage bo mu makomine aturanye n’u Rwanda  ya Bugabira na Busoni babwiye ikinyamakuru SOS ko bamaze kurambirwa ihuzagurika ry’ubuyobozi bwabo bwo gufunga imipaka. Umwe mu baganiriye  n’iki kinyamakuru yagize ati” Turambiwe iri huzagurika ryo guhora bafunga imipaka, tumaze kubona ko abayobozi bacu badakunda abaturage babo.”

Aba baturage bavuga ko bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’u Rwanda ndetse hari n’abari bafite akazi mu Rwanda ndetse ko amafaranga bahakuraga bayagezaga iwabo akikuba gatatu. Bati”Bakwiye kongera gufungura imipaka bakabohora abaturage b’u Burundi”

Aba baturage bavuga ko nyuma y’iminsi micye Uburundi bufashe ingamba zo gufunga imipaka buhana n’u Rwanda ngo abasirikare benshi ndetse n’Imbonerakure bari gushyirwa ku bwinshi ku mipaka yose  y’u Burundi n’u Rwanda mu ntara ya Kirundo mu Majyaruguru y’igihugu.

Imbonerakure ziganjemo abahoze mu gisirikare nizo zakwirakwijwe mu baturage begereye umupaka ngo kuko arizo zizi kurasa ndetse ngo n’ijoro zambara imyenda y’igisirikare bakanajyana ku burinzi.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:37 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe