Nyuma y’ibisasu bya Grenade byatewe mu mujyi wa Bujumbura kuwa 03 Gicurasi u Burundi bukabishinja u Rwanda; u Rwanda narwo rwasohoye itangazo risaba u Burundi kurukura mu bibazo byarwo. Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda yagarutse kuri iri tangazo agaragaza ko abaturage b’u Burundi nabo bashyira ku munzani ibivugwa bakamenya ukuri.
Alain Mukuralinda yagize ati “Abarundi si injiji, nabo baratekereza. Niba utubwira ko baturutse mu Rwanda, mbere na mbere ko ari abarundi 100%. Ese wakwibajije uti aba Barundi baza gutera ibisasu iwacu barapfa iki n’ubuyobozi bwabo? Aho kugira ngo ugaragaze icyo bapfa n’ubuyobozi bwabo kugeza ubwo baza gutera ibasasu ahantu hashobora kuba hari mo mubyara wabo; nyina agiye guhaha cyangwa se murumuna wabo yagiye ku ishuri ateze imodoka. Ukavuga ngo ni u Rwanda? Banza ugaragaze ngo abo barundi ni iki u Rwanda rubashyira mo rubashukisha ku buryo bajya gutera ibasasu benewabo?”.
Mukuralinda Alain yagaragaje ko nta nyungu n’imwe igihugu cy’u Rwanda gifite mu gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Burundi. Yongeraho kandi ko kuba aba Barundi bagize RED Tabara barateye ibi bisasu baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nabyo bitagakwiriye kwirengagizwa ngo bihirikirwe ku Rwanda.
Izi Grenade zatewe muri gare y’imodoka zitwara abagenzi rusange ya Bujumbura zakomerekeje abantu 38 barimo 5 bakomeretse bikomeye. Inzego z’umutekano mu Burundi zamaze guta muri yombi abantu 6 bakekwa ho ko aribo bateye ibi bisasu. Hari amakuru avuga ko aba bateye ibisasu ngo bari baravuye muri gereza zitandukanye zo mu Burundi ndetse ko hari umugambi muremure wo kuzitera no mu yindi mijyi yo mu Burundi.