Abasaga ibihumbi 32 bategerejwe mu birori byo Kwita Izina 2024

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyatangaje ko mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, abana b’ingagi 22 aribo bazahabwa amazina. Ni umuhango uzitabirwa n’abarenga 32,000.

RDB ivuga ko Mu bashyitsi bazaza muri gahunda yo Kwita Izina harimo 20 bacuruza ubukerarugendo aho bazaba baje gusura Igihugu kugira ngo bamenye ibyiza biri mu Rwanda, bazamara iminsi 12 basura ahantu hatandukanye kugira ngo babashe kumenya amakuru n’ibyiza u Rwanda rufite kugira ngo bazabashe kugurisha ibintu bazi.

Muri rusange abaturage bagera ku bihumbi 30 ni bo bazitabira ibirori byo Kwita Izina mu gihe abashyitsi batumiwe bazaza baturutse hirya no hino ku Isi, barenga 2000.

- Advertisement -

Barimo abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko izishinzwe kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo muri uru rwego, abahanzi, abakinnyi ba sinema, abakinnyi b’umupira w’amaguru n’abandi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko Kwita Izina ari umuhango umaze kuba urubuga rwo kugaragarizamo umuhate w’u Rwanda mu kurengera ibidukikije no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.

RDB ivuga ko kuva uyu muhango wo Kwita Izina watangira ingagi 395 zimaze guhabwa amazina. Uyu mwaka ni ku nshuro ya 20.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:18 am, Sep 28, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1012 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe