Abasenateri 14 baratorwa muri iyi minsi 2

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa mbere mu turere twose tw’igihugu haratorwa abasenateri. haratorwa 14 muri 26 bagize senat y’u Rwanda nk’uko itegekonshinga ry’ Rwanda ribiteganya.

Kuri uyu wa mbere haratorwa abasenateri 12 hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu. Mu gihe kuwa 17 Nzeri hazatorwa abandi 2 batorwa bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’ibyigenga.

Hagendeye ku nzego z’imitegekere y’igihugu; mu mujyi wa Kigali haratorwa umusenateri umwe, mu ntara y’amajyaruguru haratorwa abasenateri 2 mu gihe intara z’i burasirazuba, amajyepfo n’i burengerazuba hagomba gutorwa abasenateri batatu batatu.

- Advertisement -

Inteko ihagarariye abaturage muri aya matora ni abagize inama njyanama z’uturere ndetse n’abagize biro z’inama njyanama z’imirenge. Mu gihe abazatora kuwa 17 Nzeri ari abarimu n’abashakashatsi bigisha ku buryo buhoraho muri za Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta n’ibyigenga mu Rwanda.

Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC ivuga ko ku munsi nyirizina w’amatora irara imenyesheje abanyarwanda ibyavuye mu matora by’agateganyo.

Abagize Sena y’u Rwanda basimburana mu nshingano hatabayeho guseswa kandi ntibagiraho rimwe kugira ngo batzanaviraho rimwe. Ibi bikagenwa n’amategeko hagendewe ku nshingano bafite zo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo igihugu cyiyemeje kugenderaho. Ndetse no kwemeza abayobozi bashyirwa mu myanya n’inama y’abaminisitiri. Bivuze ko imirimo ya senat itajya ihagarara kubera manda zarangiye kuko zitarangirira rimwe ku basenateri bose.

Uretse abaratorwa, abandi basenateri 8 bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu gihe 4 bazashyirwaho n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Aba kandi ntibasoreza Manda rimwe kuko Perezida wa Repubulika azashyiraho abasenateri 4 uyu mwaka abandi 4 azabashyireho mu mwaka utaha wa 2025. Mu gihe ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda naryo rizashyiraho 2 uyu mwaka abandi 2 bakazashyirwaho umwaka utaha wa 2025.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:07 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 77 %
Pressure 1010 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe