Kuri uyu wa Kane, abagize ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) bahuriye mu Nteko rusange iri butorerwemo abasenateri 2 bahagarariye uru rwego muri Sena y’u Rwanda.
Aba bagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki ubundi bahagararirwa n’abasenateri 4 ariko ntibatorerwa rimwe kuko babiri baratorwa muri Nzeri 2024 abandi babiri bakazatorwa muri 2025.
Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ubu ni 11. Muri iyi nteko rusange kandi iri butorerwemo abayobozi bashya bazaba bagize Biro yayo mu mezi atandatu ari imbere.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru