“Abashaka kuduha amanota ntabwo turi abanyeshuri babo” Vincent Biruta

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi, umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD Dr Vincent Biruta yagaragaje ko u Rwanda rutiteguye kwakira abazarugenera amanota mu matora ateganijwe kuri uyu wa 15 Nyakanga.

Dr Vincent Biruta wavuze ahagarariye imitwe ya Politiki 8 yifatanyije na FPR Inkotanyi kwamamaza Paul Kagame yagaragaje ko nta gushidikanya ko umukandida Perezida Kagame Paul azatsinda Aya matora. Yagize ati “Kuwa mbere rero tuzatora ariko ikindi kizaba kuwa mbere tuzatsinda”. 

Kuri Dr Vincent Biruta ntawe ukwiriye guha abanyarwanda amanota. Dr Biruta ati ” Ubwo tuzaba turi kwishima, hari abandi bazaba bari kuduha amanota. Abo rero ndashaka kubamenyesha ko; ntabwo turi abanyeshuri babo, ntan’ubwo twabagize abarimu bacu. Ibyo turi mo ntabwo ari ugushaka gusa nabo, si ugufata imico yabo, ni ibireba abanyarwanda.”

- Advertisement -

Dr Biruta yakomozaga ku banenga Demokarasi y’u Rwanda abenshi banenga kuba Perezida Kagame atsinda amatora ku kigero cyo hejuru. Uretse intsinzi iri hejuru kandi abanenga u Rwanda banenga Perezida Kagame kuba umunyagitugu no kudaha umwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Perezida Kagame nawe yagarutse ku bavuga nabi u Rwanda ati ” Ababavuga nabi, ntabwo byica. Hica ubukene hakica umutekano mucye, hakica ubujiji, ahubwo ababirimo ibyo byo kutuvuga nabi nibo bicwa n’agahinda“. Yemeza ko abo basigaye ari na bacye kandi bakabaye babona ko uko bavuga cyane ariko abanyarwanda bagira imbaraga kurushaho. Perezida Kagame yavuze ko utahimba ibyishimo ngo uhimbe imibare y’abitabira ngo uhimbe iterambere. Ati “Ndanababwira ngo niba tubihimba namwe muzabigerageze”. 

Kuri iyi nshuro, imitwe ya Politiki 9 muri 11 yemewe mu Rwanda yahisemo gushyigikira Perezida Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi. Iyi mitwe ni PSD, PL, PSR, UDPR, PDI, PDC, PPC na PSP.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:22 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe