Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA) cyandikiye inzego z’ibanze mu turere twose gisaba gufata ingamba kuri gahunda yo komeka amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu.
Mu ibaruwa yo ku wa 11 Mata 2024 yashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Imiturire, Rukaburandekwe Alphonse (Makuruki.rw ifitiye kopi), iki kigo cyagaragaje ko komeka ku nkuta z’inzu amakaro yagenewe kujya mu bwogero bigaragara mu turere dutandukanye, bihindura imiterere y’inyubako ariko kandi bikaba binasebetse haba ku Banyarwanda ndetse no ku bashyitsi basura igihugu.
Muri iyi baruwa kandi, iki kigo kivuga ko ikoreshwa ry’aya makaro ngo rituma inzu zitagaragara neza, kuzitaho no kuzisukura na byo bikagorana. Iki kigo gitanga inama ko abashaka gukoresha amakaro ku nkuta bakoresha ayabugenewe ya “Façade Tile”, abatayashoboye bagakoresha amarangi asanzwe.
Iyi baruwa ntisaba inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta gusaba abaturage gukuraho aya makaro ku nyubako, gusa ibasaba kugendera ku nama iki kigo gitanga mu gufata ingamba zikwiriye kandi zirengera ibidukikije.
Ntawe uzi neza ahaturutse iki gitekerezo, gusa iyi ni imwe muri gahunda zari zimaze kugera mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda, aho inyubako cyane cyane iz’ubucuruzi ziri muri santeri zari zaramaze komekwaho amakaro.
Ba nyir’izi nyubako bemeza ko babisabwaga n’inzego z’ibanze z’aho bakorera, ndetse barimo n’abavuga ko byabatwaye amafaranga atari macye, bakaba babifata nk’igihombo mu gihe basabwa kongera gukuraho aya makaro.