Abasirikare 2 ba Afurika y’epfo baguye muri Kongo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Amakuru aturuka mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aremeza ko abasirikare 2 ba Afurika y’epfo baguye ku rugamba mu gihe abarenga 20 bakomeretse barimo 4 bakomeretse bikomeye.

Ingabo za Afurika y’epfo ziri mu ntambara aho zagiye gufasha igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kurwanya umutwe wa M23. Itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cya Afurika y’epfo rivuga ko abasirikare 4 bakomeretse bikomeye bari kwitabwaho mu bitaro, mu gihe abakoretse byoroheje bo bagenda basezererwa.

Iri tangazo ry’ingabo za Afurika y’epfo risohotse mu gihe kitarenze ukwezi kumwe hasohotse irindi tangazo ryabikaga umjsirikare umwe wa Afurika y’epfo nawe waguye muri iyi ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Izi ngabo za Afurika y’epfo ziri mu butumwa bw’umuryango wa SADC zirwana ku ruhande rumwe zivanze n’ingabo za Leta ya Kongo. Ubu bufatanye kandi burimo abarwanyi b’umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi n’abarwanyi b’umutwe wiyise Wazalendo.

Mu Kuboza 2023 Afurika y’epfo yohereje muri Kongo ingabo 2,900 ku cyemezo cyakuruye impaka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Ramaphosa. Kugeza ubu igisirikare cya Afurika y’epfo cyemera ko kimaze gutakaza abasirikare 7 muri uru rugamba.

U burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni indiri y’imitwe yitwaje intwaro irenga 200.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:40 am, Jul 1, 2024
temperature icon 15°C
few clouds
Humidity 67 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:03 pm

Inkuru Zikunzwe