Umutwe wa M23 werekanye abandi basirikare b’u Burundi wafatiye ku rugamba, basobanura uko bajyanywe mu mirwano, banasaba leta y’igihugu cyabo kuganira na M23, kugira ngo ibarekure.
Aba basirikare berekanywe na M23 mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko uyu mutwe ubafatiye ku rugamba bafashamo igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano kimazemo iminsi n’uyu mutwe.
Aba basirikare bavuze imyirondoro yabo, n’aho binjiriye mu gisirikare, ndetse n’uburyo bajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku ruhande rwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ahakana ko nta mfungwa z’intambara z’abasirikare b’u Burundi, bafashwe na M23, gusa ibi, aba basirikare basaba uyu mutwe kutabiha agaciro.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yavuze ko uyu mutwe witeguye kugirana ibiganiro na Guverinoma y’u Burundi ku bijyanye n’izi mfungwa z’intambara, ukaba wabasubiza igihugu cyabo.