Abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba barasaba Leta yabo kuganira na M23

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umutwe wa M23 werekanye abandi basirikare b’u Burundi wafatiye ku rugamba, basobanura uko bajyanywe mu mirwano, banasaba leta y’igihugu cyabo kuganira na M23, kugira ngo ibarekure.

Aba basirikare berekanywe na M23 mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko uyu mutwe ubafatiye ku rugamba bafashamo igisirikare cya Congo (FARDC) mu mirwano kimazemo iminsi n’uyu mutwe.

Aba basirikare bavuze imyirondoro yabo, n’aho binjiriye mu gisirikare, ndetse n’uburyo bajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ku ruhande rwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ahakana ko nta mfungwa z’intambara z’abasirikare b’u Burundi, bafashwe na M23, gusa ibi, aba basirikare basaba uyu mutwe kutabiha agaciro.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yavuze ko uyu mutwe witeguye kugirana ibiganiro na Guverinoma y’u Burundi ku bijyanye n’izi mfungwa z’intambara, ukaba wabasubiza igihugu cyabo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:49 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe