Abasirikare b’u Burundi banze kurwana muri Kongo bakatiwe gufungwa imyaka 30

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ni abasirikare 274 boherejwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo bajye gufasha Leta y’icyi gihugu kurwanya M23. Aba bivugwa ko basuzuguye amabwiriza y’ababakuriye urukiko rwa Gisirikare rwabakatiye igifungo kuva ku myaka 20 kugera ku myaka 30.

Aba basirikare umushinjacyaha yabareze kwanga kurwana, ibifatwa nko gusuzugura amabwiriza ya Gisirikare. Aba bafungiye mu magereza atandukanye baburanye iminsi 28.

Bafashwe kuva mu mpera za 2023 kugera mu kwezi kwa 2 uyu mwaka. Mu kwiregura, aba basirikare bavuga ko bajyanwe muri Kongo batabwiwe icyo bagiye gukora. Abafatwa nk’abakomeye muri bo barimo abakoloneli ba Majoro na ba Kapiteni bashinjwa kugumura abato bari bayoboye.

Bavuze ko bakigera muri Kongo batangajwe no kwamburwa imyenda ya Gisirikare y’uburundi bakambikwa imyenda y’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kandi ngo batarigeze barahirira kurwanira igihugu cya Kongo. Icya kabiri bavugiye mu rukiko ni uko batabonaga impamvu yo kurwana iyo ntambara n’inyungu bayifite mo.

Uretse aba batawe muri yombi kandi hari abandi batorotse ku rugamba ndetse barahunga. Aba barimo ababwiye radio ijwi rya Amerika ko boherejwe ku rugamba nta bikoresho bihagije bahawe, nta mahugurwa yo kubategurira urugamba bahawe ndetse ngo nta nyungu babona muri urwo rugamba. Akemeza ko ibi byari gutuma batsindwa.

umushinjacyaha wa Gisirikare we yashinje aba basirikare kugumuka, gusuzugura amabwiriza y’umukuru w’igihugu no guhemukira igihugu.

Babiri bagizwe abere abandi bahamijwe ibyaha bashyirwa mu matsinda. Hari abahanishijwe gufungwa imyaka 30,abandi 25, abandi 20. Bose Kandi bazishyura ihazabu y’amaderali 500 y’amerika.

Amakuru avuga ko u Burundi bumaze kohereza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo abasirikare barenga 1000. Uretse aba batawe muri yombi banze kurwana, hari abasirikare b’u Burundi batorotse igisirikare, n’abandi batawe muri yombi n’umutwe wa M23.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:40 am, Jul 1, 2024
temperature icon 15°C
few clouds
Humidity 67 %
Pressure 1018 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:03 pm

Inkuru Zikunzwe