Abasirikare b’u Rwanda 100 bo mu Ishami rishinzwe Imyitwarire, Military Police bashoje amahugurwa y’ibyumweru bitandatu bahawe ku bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Quatar.
Mu masomo aba basirikare bahawe harimo ajyanye no kurwanya iterabwoba n’imyigaragambyo ndetse no kurinda abanyacyubahiro.
Aya mahugurwa yatangiwe mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako akurikiye ay’abapolisi b’u Rwanda 50 nayo yatangijwe mu ishuri ry’amahugurwa rya Mayange.
- Advertisement -
U Rwanda na Quatar bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya Gisirikare arimo no guhanahana ubuhanga n’amahugurwa mu mikorere y’inzego z’umutekano.
Umwanditsi Mukuru