Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko mu kwezi kwa Gashyantare 2024, imvura izakomeza kuba nyinshi ikarusha iyari isanzwe igwa muri uku kwezi.
Bikubiye mu itangazo cyashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, aho iki kigo kigaragaza ko mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, hateganyijwe imvura iri hagati ya Milimetero 50 na 250. Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare mu turere twose tw’igihugu (imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gashyantare iri hagati ya milimetero 40 na 180).
Ubwanditsi