Si kenshi humvikana impanuka zo mu kiyaga cya Kivu zitewe no kugonga imisozi cyangwa ibitare by’amabuye. Gusa muri Mata 2024 ubwato bukora nka Hotel “Kivu Queen uburanga” bagonze ikibuye mu gice cyerekera I Nyamasheke.
Iyi mpanuka yabereye i Nyamasheke, aho ubu bwato bwagonze ikibuye buri kugenda mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu. Icyo gihe ubu bwato bwarasadutse amazi abwinjiramo imbere, buhagarika ingendo n’ibikorwa bya hotel byabukorerwagamo, kugeza magingo aya.
Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi ivuga ko impanuka nk’izi zidakunze kuba mu Kivu ndetse ngo mu myaka 5 ishize iyi yo muri Gicurasi niyo yonyine yabaye.
Munyaburanga Alain uyobora Sosiyete AfriNest yakoreye ubu bwato i Karongi ahitwa mu Icoza aho ifite uruganda rw’amato, avuga ko iyo mpanuka yatewe n’uko uwari ubutwaye atari azi ko icyo kibuye gihari.
Yagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu hakwiye gucibwamo inzira cyangwa imihanda y’amato, kuko ngo iyo zibamo iyi mpanuka yari kwirindwa.
Hari abatembereza abantu mu kiyaga cya Kivu bagaragaza ko bagiye bazi ibice birinda kunyuramo kuko birimo udusozi n’amabuye bashobora kugonga. Aba bavuga ko bahawe amahugurwa ariko Kandi bakemeza ko amahugurwa yonyine adahagije kuko iyo haje abatahamenyere bashobora guhura n’impanuka zanatwara ubuzima bw’abo batwaye. Bagasanga hakeneye ibimenyetso bigaragaza aho kwitondera ndetse n’inzira zemewe zo kunyuramo kuburyo umuntu wese utwaye ubwato amenya ahatashyira ubuzima mu kaga.
Aba batwara abantu mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bagaragaza ko bakunze guhura n’izi mpanuka, ubwato bakangirika bakabwikanikira bo ubwabo, bikarangira izo nkuru zitamenyekanye.
Abahanga mu by’ubumenyi bw’isi bagaragaza ko mu Kiyaga cya Kivu harimo amabuye manini n’imisozi n’udusozi byose byarengewe n’amazi yacyo ku buryo bitagaragarira amaso y’abantu.