Abanyamahanga bavuga ururimi rw’ikinyarwanda mu Burundi biganje mu mujyi wa Bujumbura batangiye guhigishwa uruhindu nyuma y’igihe gito umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kuzamba.
Muri Bujumbura no mu nkengero zayo cyane cyane muri zone ya Rukaramu muri komine ya Mutimbuzi, guhera kuwa kabiri tariki ya 23 Mutarama hari kuba umukwabu mu ngo zituwemo n’abanyamahanga cyane cyane Abanyarwanda.
Amakuru avuga ko isakwa ryabereye muri Kirwati ya mbere na Kirwati ya kibiri muri zone ya Rukaramu rihagarariwe n’umuyobozi wa polisi muri komine Mutimbuzi witwa Kazungu Prosper. Amakuru avuga ko kandi iri sakwa ryasize hari Abanyarwanda bafashwe bajyanwa kuri sitasiyo za polisi bamwe barafungwa.
Uku kwibasirwa ku bavuga Ikinyarwanda batuye mu Burundi kuje nyuma y’umwuka mubi wongeye kwaduka hagati y’ibihugu byombi.