Ishimwe Jean Claude Cucuri, yahawe kuzasifura umukino wa Rayon Sports na APR FC nk’umusifuzi wo hagati ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe 2024.
Muri uyu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona, uzaba saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium. Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho umwungiriza wa mbere azaba Ishimwe Didier wanasifuye umukino ubanza wahuje amakipe yombi mu Ukwakira 2023.
Ndayisaba Said azaba ari umwungiriza wa kabiri, mu gihe Twagirumukiza Abdulkarim wasifuye umukino ubanza, azaba ari Umusifuzi wa Kane.
Kwinjira kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake ni 5000 Frw (7000 Frw ku munsi w’umukino), 7000 Frw (azaba ibihumbi 10 Frw nyuma), ibihumbi 20 Frw (azaba ibihumbi 30 Frw) n’ibihumbi 50 Frw.
Ubwanditsi