‘Abicwa n’inzara ni injiji.’ – Minisitiri wa Uganda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem, akomeje kunengwa nabatari bake nyuma yo kwita abapfuye bazize inzara mu gihugu cye “injiji.”

Ibi yabitangarije kuri televiziyo ya NTV Uganda, avuga ko ukurikije ikirere cyiza cya Uganda ndetse n’ubutaka burumbuka, abantu bagakwiye kuba bafite ibiryo bihagije.

Ati “Ni injiji gusa, injiji nyayo, sinumva ukuntu umuntu ashobora kwicwa n’inzara muri Uganda.”

“Niba ukora cyane, muri Uganda hari ubutaka, ikirere ni cyiza, mu gitondo ubyutse ugashyiramo ingufu, ugahinga ubutaka bwawe, ugatera imbuto, ukita ku myaka, rwose, ni gute wananirwa noneho kubona ibiryo? ”

Benshi bakomeje kunenga uyu mu minisitiri bavuga adasobanukiwe imbogamizi zituma abaturage bo mu bice bitandukanye bya Uganda batihaza mu biribwa.

Raporo y’urwego rushinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko mu 2022, abantu barenga 2200 bazize inzara n’indwara ziterwa na yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Uganda. Ikomeza ivuga ko ibura ryibiribwa muri iki gice ryasize abantu bagera kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni bazahajwe n’inzara.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:43 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe