Abiga mu mahanga bagiye kujya berekana ko babaye yo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda HEC yatangaje ko abanyarwanda bajya kwiga mu mahanga bakazana impamyabumenyi zaho mu gihe bazajya bakenera icyemezo cyizwi nka Equivalence bazajya bagaragaza ko babaye mu bihugu byabahaye izo mpamyabushobozi.

Icyo cyemezo cya Equivalence ni icyemeza ko ufite impamyabushobozi yayihawe na Kaminuza yemewe koko kandi ko yayizemo. Gitangwa n’inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda.

Iyi nama ivuga ko yari isanzwe isaba ibyangombwa byemeza ko usaba equivalence yageze mu gihugu cyamuhaye pamyabushobozi gusa, ariko ngo byagaragaye ko hari abantu bakora ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano muri iyi nzira yo gushaka ibyo byemezo.

- Advertisement -

Muri aba hakabamo abakoreshaga ibyemezo by’uko bageze mu bihugu bavuga ko bize mo kandi batarigeze babigeramo. Abandi  bagashaka ibyangombwa nyuma yo guhabwa impamyabushobozi. Ngo ugasanga igihe yaherewe uruhushya rumwemerera kwinjira mu gihugu umuntu avuga ko yize mo (Visa) yari yaramaze kubona impamyabushobozi.

Mu bashaka ibi byangombwa abenshi bagaragaza ko baba barize muri gahunda y’iyakure ( On-line system). Bagasabwa kugera mu gihugu kirimo Kaminuza bizemo gusa bagiye mu muhango wo gusoza amasomo. Aba bashobora kugaragaza ko bageze muri icyo gihugu nubwo badashobora kubona ibyemeza ko bahatuye (Permit de residence).

Hari kandi Kaminuza zimwe na zimwe zagiye zikora amakosa yo gutira inyubako mu Rwanda zikigisha zitarahawe ibyemezo byo gukorera mu Rwanda. Abanyeshuri barangiza amasomo bagahabwa impamyabushobozi nk’abigiye muri ibyo bihugu nyamara batarigeze baba mu Rwanda.

HEC kandi iburira abakoresha impapuro mpimbano ko bazakurikiranwa n’amategeko ahana ibi byaha.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:33 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe