“Abiyamamaza ntibemerewe kubangamira ubuzima bwite bw’abaturage” NEC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’igihugu y’amatora yasabye abiyamamaza kwirinda kubangamira ubuzima busanzwe b’abenegihugu. Perezida w’iyi Komisiyo Oda Gasinzigwa yabitangarije kuri Televisiyo y’igihugu mu kiganiro cyagarukaga ku myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abadepite.

Kuwa 18 Kamena abakandida bose bemerewe kwiyamamaza bazagaragariza Komisiyo aho bazakorera ibikorwa byo kwiyamamaza. Komisiyo y’igihugu y’amatora ifite uburenganzira bwo kwanga hamwe mu ho umukandida  yifuje kwiyamamariza mu gihe hagaragaraga ko habangamiye ubuzima bwite bw’abaturage. Oda Gasinzigwa yagize ati ” Hari ahemerewe kwiyamamariza. Ntibemerewe kwiyamamariza ku masoko, ntibemerewe kwiyamamariza ku mavuriro, mu mashuri, mu ngoro z’ubutabera, ahantu hari Abanyarwanda bari mu nshingano zisanzwe ntibakwiye kuvangirwa mu mibereho yabo ya buri munsi.’’ Uretse Komisiyo y’igihugu y’amatora kandi ahaziyamamarizwa hagomba kumenyeshwa inzego z’ibanze zaho zigafatanya n’abakandida kuhategura.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 22 Kamena -13 Nyakanga 2024 mu gihe amatora nyir’izina azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku b’imbere mu Gihugu.

- Advertisement -

Ibiro by’itora 140 biri mu bihugu 72 ni byo bizifashishwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga mu gihe imbere mu Gihugu hateguwe zite z’itora 2441 n’ibyumba by’itora 17400.

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe amajwi ya burundu azatangazwa ku wa 27 Nyakanga 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:10 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe