Abongereza badashyikigiye kohereza abimukira mu Rwanda batangiye imyigaragambyo

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Kuwa 2 Gicurasi hari itsinda ry’abongereza babarirwa muri mirongo batangiriye imodoka ya Bisi bikekwa ko yari irimo abimukira bari gukusanywa na Leta y’ubwongereza ngo boherezwe mu Rwanda. 

Kohereza abimukira bageze mu bwongereza binyuranije n’amategeko mu Rwanda ni itegeko ryatowe mu mpera z’ukwezi gushize n’abagize inteko ishingamategeko y’ubwongereza ndetse rinashyirwaho umukono n’umwami w’ubwongereza.

Ni icyemezo ariko cyitakiriwe neza n’abo mu ishyaka ry’abakozi mu bwongereza risanzwe ritumva ibintu kimwe n’ishyaka ry’abagendera ku mahame akuze, (Conservative party) riri ku butegetsi.

Mu mugambi wo kwegeranya abimukira biteganijwe ko bazurizwa indege bakoherezwa mu Rwanda muri iyi mpeshyi, Leta y’ubwongereza ikomeje guhura n’imbogamizi z’abenegihugu badashyikiye uyu mugambi. Ndetse bamwe muri bo batangiye imyigaragambyo bawamagana kandi bakavuga ko bazayikomeza.

Aba bigaragambya bavuze ko indi myigaragambyo myinshi iteganijwe gukorwa mu mpande zose z’igihugu, kugirango ibuze abapolisi bashinzwe abimukira, kubafunga.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda we asanga abanenga iyi gahunda bari bakwiye kuyinenga banagaragaza ikindi gisubizo. Kuri Mukuralinda ngo u Rwanda rwatanze igisubizo ku bimukira bari mu kaga barohama mu nyanja umunsi ku munsi, abanenga icyi gisubizo bakabaye nabo hari uburyo bagaragaza icyi kibazo cyakemuka.

Hari amakuru avuga ko hari umubare munimi w’abimukira bari guhinga ubwongereza bakerekeza mu bihugu bihana imbibi nabwo.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:00 am, May 17, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 73 %
Pressure 1023 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe