AFC yaciye amarenga ko intambara yeruye ishoboka i Goma

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu itangazo Alliance Fleuve Congo (AFC) bashyize hanze ku wa 3 Gicurasi 2024 rishinja igisirikare cya Leta ya Congo gutera ibisasu mu nkambi y’impunzi ya Mugunga I Goma. Iri tangazo rigasaba Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo gukura ingabo zose mu mujyi wa Goma. 

Iri tangazo ryashyiriwe ho umukono I Bunagana na Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho ritangira rigaragaza ko ibikorwa by’ingabo za Congo FRDC muri Goma ngo bitazabura guhanwa. Iri tangazo rishinja ingabo za Leta kurasa ibisasu ku nkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara ndetse no ku bikorwa remezo by’abaturage muri Goma. Ibi bigashingira ku bisasu byarashwe ku nkambi y’impunzi ya Mugunga kuwa Gatanu taliki 03 Gicurasi.

Muri iri tangazo AFC ivuga ko ibi bikorwa birambiranye. Ikemeza ko bimaze kuba umuco ko ingabo za Leta aho zitsinzwe hose zimurira iminwa y’imbunda mu baturage. Rikagaragaza ko byabaye no muri Kibumba, Kibirizi, Mweso,Karuba, Mushaki, Kirorigrwe n’ahandi.

Muri iri tangazo AFC yemeza ko ibi ari ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’ingabo za Tshisekedi ndetse ko itazakomeza kurebera. Igasaba ko umujyi wa Goma wakurwa mo abasirikare bose ngo nk’uko abaturage ba Goma bamaze amezi babisaba. AFC ivuga kandi ko hari intwaro ziremereye igisirikare cya Leta cyashinze rwagati mu baturage ngo izi zituma abaturage bifashishwa nk’udukingirizo mu ntambara. Igasaba ko izi ntwaro zakurwa mu giturage kuko nazo ubwazo kuba mu giturage bigize icyaha cy’intambara.

Ihuriro Alliance Fleuve Congo risoza iri tangazo risaba abaturage ba Goma gutuza bagategereza bihanganye igihe nyacyo cyo kugeza Perezida Tshisekedi mu nkiko ngo akurikiranwe ho ibyaha bihakorerwa inzirakarengane.

AFC isanzwe ifatanya byeruye n’umutwe wa M23 ibyo isaba muri iri tangazo byumvikana nk’ibidashoboka kuri Leta ya Kongo bishobora kuba imbarutso y’imirwano ikomeye kuri Goma umujyi ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru. Corneille Nanga wahoze ayoboye komisiyo y’amatora ya DR Congo niwe muyobozi wa Alliance Fleuve Congo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:08 am, May 18, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 83 %
Pressure 1022 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe