Itangazo ryashyizwe ho umukono na Lawrence Kanyuka ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Alliance Fleuve Congo rirasaba ko impunzi z’abanyekongo zari zaravuye mu bice biri kuberamo intambara bakajya mu nkambi z’impunzi zataha kuko ibice ingabo za ARC/M23 zafashe ngo bitekanye.
Muri iri tangazo ryo kuwa 10 Gicurasi AFC ivuga ko hari abatangiye gutaha rigasaba n’abasigaye gushishikarira gutaha. Risaba kandi umuryango w’abibumbye ndetse n’imiryango y’ubutabazi kuza kuba abahamya b’itahuka ry’impunzi.
AFC ivuga ko icyi gikorwa ngo cyabanje gucibwa intege na Guverineri wa gisirikare wa Kivu ya Ruguru Maj. General Peter Cirimwami watanze ubutumwa busaba abahunze kuguma mu nkambi z’impunzi. Muri iri tangazo AFC yongeye kunenga ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo bukomeje gushyira intwaro ziremereye rwagati mu giturage I Goma. AFC ikemeza ko FARDC iri mu mugambi wo kugira abaturage udukingirizo mu ntambara.
Muri iri tangazo Alliance Fleuve Congo ivuga ko hari urubyiruko rwo mu bice wamaze kwigarurira rwatangiye kwinjira ku bushake mu gisirikare cyayo cyizwi nka Armée Revolutionaire Congolaise (ARC). AFC kandi igasoza iri tangazo isaba ko hakorwa iperereza rikozwe n’urwego rwigenga ku bisasu byarashwe ku nkambi y’impunzi za Mugunga I Goma kuwa 03 Gicurasi.
Alliance Fleuve Congo ni ishyaka rivuga ko rigamije gukuraho ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ryashinzwe na Corneille Naanga wahoze ayobora Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Igisirikare cy’iri shyaka cyitwa ARC cyatangaje byeruye ko abarwanyi bacyo bafatanya n’ingabo zo mu mutwe wa M 23.