Afurika: Abantu 44 bahitanwa n’ibitero by’iterabwoba buri munsi

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ikigo cyigisha kikanakora ubushakashatsi ku iterabwoba mu muryango wa Afurika yunze ubumwe cya (Africa Center for the Study and Research) cyatangaje imibare yatunguye benshi kigaragaza ko ibitero by’iterabwoba ku mugabane wa Afurika byikubye kabiri ugereranije n’uko byari mu myaka ya 2017 – 2021.

Iki kigo cyagaragaje ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2021 ngo ibitero by’iterabwoba byari 4 ku munsi byahitanaga abagera kuri 18 no ne uyu munsi ibitero by’iterabwoba bibarurwa muri Afurika ni 8 ku munsi kandi bigahitana abantu 44 buri munsi.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat mu nama yiga ku iterabwoba muri afurika iri kubera i Abuja muri Nigeria yasabye ibihugu bya Afurika guhuza ibikorwa byabyo n’imvugo. Ibyo bavuga n’umuhate bagaragaza mu magambo agamije kurwanya iterabwoba bikajyana n’ibikorwa.

Mahamat yasabye ibihugu bihuriye mu karere rukana ka Afurika kwigira ku handi hirya no hino ahashyizweho uburyo bwo gufatanya mu kurwanya iterabwoba maze nabo bagashyira ho uburyo buhuriwe ho n’ibihugu. Umunyamabanga mukuru wa Afurika yunze ubumwe asanga kuba imibare y’abahitanwa n’ibitero by’ubwiyahuzi muri Afurika ukomeje kuzamuka bituma icyi gikwiriye gufatwa nk’ikibazo gihangayikishije umugabane.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:11 pm, May 4, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe