Afurika niwo mugabane ubereye ishoramari – Perezida

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama yiga ku cyerekezo gishya cy’iterambere ry’isi izwi nka “World Economic Forum” iri kubera muri Saudi Arabia, Perezida Kagame yagaragarije amahanga ko umugabane wa Afurika ari igice cy’isi kibereye kuba cyashorwa mo imari ariko kandi kinanyotewe no kuba cyafatanya n’isi mu ishoramari.

Perezida Kagame yari kumwe n’abandi barimo Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Malysia, Anwar Ibrahim, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega IMF, Kristalina Georgieva ndetse na Peter Orszag uyobora Lazard Group

Mu kiganiro Perezida Kagame yagize ati ” Abenshi dukunze kubona Afurika nk’umugabane w’ibibazo; ariko ubu Afurika yunze ubumwe iragenda iba imwe mu rugamba rw’iterambere. Ibihugu bitandukanye byafashe icyemezo cyo gukorera hamwe ngo bizamure ubukungu bwabyo”

Perezida Kagame yongeye ho ko umugabane wa Afurika uretse kuba igice gifite umutungo kamere ariko ko ari n’igice cy’isi gifite umubare munini w’abagituye bari mu gice cy’abafite ubukungu buringaniye. Ati aba bantu ubwabo ni amahirwe akomeye ku ishoramari.

- Advertisement -

Perezida Kagame yahaye abitabiriye inama urugero rw’u Rwanda ati ni Igihugu cyari cyapfuye cyavuye I buzimu, duhitamo gushyira imbere ibitureba, gushora mu kubakira ubushobozi abaturage, mu kubaka imiyoborere ndetse no mu kubaka umuco wo kubazwa inshingano.

Kuri Perezida Kagame iterambere ryose rikwiriye kuba rishyira umuturage imbere. Kubaka ubushobozi bw’umuturage bikabanziriza ibindi byose. Ibi bigakorwa binyuze mu nzego nk’uburezi, mu buzima, no mu ikoranabuhanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:59 am, Oct 30, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:37 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe