Afurika y’epfo: 7 bahitanwe n’igorofa ryasenyutse 39 ntibaraboneka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imibare y’abahitanwe n’inyubako yasenyutse muri Afurika y’epfo ikomeje kwiyongera. Ubu hamaze kuboneka abapfuye 7 mu gihe abagera kuri 39 bakiri gushakishwa.

Iyi nyubako iherereye mu bilometero 400 uvuye mu mujyi wa Cape Town yasenyutse ikiri kubakwa gusa icyateye iri senyuka ntikiramenyekana. Yari inyubakp ndende ndetse ifite n’igaraje mu gice cyo munsi y’ubutaka.

Abantu 36 babashije gutabarwa bakiri bazima mu gihe cy’amasaha 49 abantu bashakishwa. Abandi 16 bo bakomeretse bikomeye, bajyanwa mu bitaro bya Cape town.

Guverinoma yatangaje ko ababishinzwe bakomeje gushakisha ubutaruhuka ariko icyizere cyo kubona abandi bantu bagihumeka kiragenda kiyoyoka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:14 pm, May 20, 2024
temperature icon 24°C
broken clouds
Humidity 57 %
Pressure 1022 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe