Afurika y’epfo: Abahitanwe n’igorofa yasenyutse yubakwa bamaze kuba 16

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umubare w’abantu bahitanwe n’inyubako yasenyutse muri Afurika y’epfo umaze kugera ku bantu 16 mu gihe abandi 36 bagishakishwa


.

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi muri Cape Town aravuga ko kuri icyi cyumweru hashize amasaha 118 ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’inyubako biri gukorwa. Iyi nyubako y’igorofa yasenyutse kuwa mbere w’icyi cyumweru gishize iherereye mu mujyi muto wa George uri mu bilometero 400 uvuye ku mujyi wa Cape Town.

Icyatumye iyi nyubako isenyuka ntabwo kiremenyekana kugeza ubu. Mu minsi 6 ishize abantu 45 muri 81 bakoraga kuri iyi nyubako bamaze kuboneka. Barimo 16 bitabye Imana; muri aba bitabye Imana harimo abaguye muri iyi mpanuka nyirizina ndetse n’abagiye bagwa kwa Muganga kubera ibikomere bikabije.

Gabriel Guambe niwe muntu watabawe amaze igihe kirekire munsi y’inkuta z’iyi nyubako ari muzima. Uyu yabonetse ku munsi wo kuwa 6 akiri muzima n’ubwo yari yaranegekaye kubera kumara iminsi myinshi nyacyo arya. Amakuru ava mu bitaro aremeza ko Gabriel Guambe ameze neza ndetse ko yatangiye gufata amafunguro yoroheje.

Ibikorwa byo gushaka abantu 36 baheze munsi y’ibikuta by’iyi nyubako yasenyutse birakomeje.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:52 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe