Guverinoma ya Afurika y’Epfo iri kugerageza guhagarika cyamunara y’ibintu bwite bya Nelson Mandela, birimo utwuma twamufashaga kumva, indangamuntu, impano yahawe n’abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi n’imyenda.
Umukobwa we mukuru witwa Makaziwe Mandela, ari kugurisha mu cyamunara iyi mitungo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Guverinoma ivuga ko ari umutungo w’igihugu ndetse utagombaga kugisohoka.
Guverinoma yatambamiye iyo cyamunara ubwo yatangazwaga bwa mbere mu 2021 ivuga ko ibigiye kugurishwa ari umutungo w’igihugu. Mu kwezi gushize urukiko rukuru muri Pretoria rwatanze uburenganzira bwo kugurisha iyo mitungo ya Mandela wapfuye mu 2013 ku myaka 95.
- Advertisement -
Ubwanditsi