Afurika y’epfo: Ishyaka rya ANC rishobora gutsindwa amatora y’abadepite

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyaka rya ANC riri ku butegetsi kuva mu 1994 muri Afurika y’epfo rishobora gutsindwa amatora y’abagize inteko ishingamategeko ari kuba muri icyi gihugu.

Abanyanyafurika y’epfo bazindukiye mu matora y’abagize inteko ishingamategeko ndetse n’abahagarariye intara 9 mu nteko ishingamategeko. Ibiro by’itora byafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Gicurasi. Abaturage barenga Miliyoni 27 nibo biyandikishije kuri lisiti z’itora.

Muri Afurika y’epfo imitwe ya Politiki irenga 70 niyo ihataniye imyanya mu nteko ishingamategeko. Ndetse bwa mbere abakandida bigenga nabo bariyongereye bagera kuri 11.

Ishyaka rya Alliance National Congress (ANC), rya Nelson Mandela riri ku butegetsi kuva mu 1994 kuri iyi nshuro abasesenguzi bemeza ko rishobora gutsindwa muri aya matora. Barabishingira ku kuba hari igice kinini cyatwawe n’uwahoze ayobora Afurika y’epfo Jacob Zuma mu ishyaka rye rishya yise uMkhonto we Sizwe (MK).

Zuma yashinze iri shyaka avuga ko adashobora gushyigikira ANC mu gihe cyose izaba ihagarariwe ba Perezida Cyril Ramaphosa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:03 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe