Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yashimiye Perezida Kagame wongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Faki yashimye u Rwanda rwateguye neza amatora, yabaye mu mucyo, agaragaza ko kuba ingengo y’imari yakoreshejwe yaravuye imbere mu gihugu ari gihamya ku muhate wo kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza.
Mbere gato y’uko aya matora aba Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yari yatangaje ko ingengo y’imari yari gukoreshwa yari Miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya yose akaba yaraturutse imbere mu gihugu nta nkunga y’amahanga irimo.
Mu matora yo mu 2003 ngo hari abaterankunga bagombaga gutera inkunga u Rwanda ngo rukore amatora bararutenguha. Ayo mateka u Rwanda rwemeza ko rwakuye mo isomo ryo kwigira. Kuva icyo gihe u Rwanda rwatangiye kujya rwishaka mo ubushobozi bwo gukora amatora, nta nkunga.