Agahigo: Ikilo cy’i Kawa nyarwanda cyaguzwe hafi 100,000Frw

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikilo kimwe cy’i Kawa yo muri compani ya NOVA Coffee Ltd yo mu karere ka Gicumbi cyaciye agahigo ko kugurwa amadorali 71.8 y’amerika. Mu mafaranga y’u Rwanda ni arenga 97,000. Ni ku isoko ryo kuri Interineti ryo kuwa 12 Nzeri 2024 nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB.

Aka ni agahigo gatangaje kuko ni igiciro gikubye 4 igiciro gisanzwe cya Kawa isanzwe itari muri 18 za mbere mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024.

NAEB igaragaza ko Kawa 18 zose zashyizwe kuri iri guriro ryo kuri Interineti ryo kuwa 12 Nzeri zose zaguzwe kandi ku biciro bitangaje. Havurujwe ibilo 6,600 byose hamwe bikaba byaraguzwe 165,000 $. Ushyize mu manyarwanda ni Miliyoni 225 z’amafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

Abaguzi muri iri soko bari biganjemo abaturutse mu bihugu by’ Ubuyapani, Saudi Arabia, Leta zunze ubumwe za Amerika, China, Ubugereki, Ubwongereza na Bulgaria.

NAEB yatangaje ko iyi Kawa ya NOVA Coffee yashyizeho agahigo katari karigeze kagerwaho n’indi Kawa iyo ariyo yose mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:06 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 77 %
Pressure 1010 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe