Ahmed Kajura yavuze  uko Abanyarwanda bamerewe I Maka  mu bushyuhe bukabije

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Abayoboke b’idini ya Isilamu ubu bateraniye I Maka mu mutambagiro mutagatifu  bita Hijja, bari ku munsi wa 12 w’uyu mutambagiro  uri kuba mu bushyuhe bwinshi 

Hari ibihugu nka Jordinia na Iran byamaze gutangaza ko  bamwe mu baturage babyo bamaze kwitaba Imana kubera ubu ubushyuhe. Jordania yavuze ko abaturage bayo 14 aribo bamaze gupfa ariko ko ifite n’abandi baburiwe irengero Iran yo ivuga ko ari 5 imaze kumenya ko bapfuye.

- Advertisement -

Abanyarwanda bari muri uyu mtambagiro ni 89 gusa bo ngo ntakibazo bafite  Ahmed Kajura  wagiye uyoboye Abanyarwanda bagiyeyo avuga ko ubu bo bameze neza nubwo ubushyuhe bukabije ariko ko bitababujije gukora igikorwa cyo gutera amabuye cyari kigezweho ejo kuwa mbere ku munsi wa 11 w’uyu mutambagiro.

Aganira na BBC  yavuze ko “n’ubwo bwose ari umushyuhe ariko ntabwo byatubujije gukora icyo gikorwa cyo gutera amabuye ubu tuvugana tuvuye gutera amabuye. Abanyarwanda twese uko turi  twavuye gutera amabuye turi bazima nta kibazo gusa hari amasaha bari bahagaritse abantu kuza gutera amabuye kubera ko izuba ryari ryinshi.”

Abajijwe niba amakuru y’uko hari abapfuye yabagezeho yagize ati:”Natwe abantu benshi babitubajije n’imiryango yacu ariko twebwe nta mpungenge n’abakecuru turi kumwe n’abasaza nabo twajyanye gutera amabuye.”

Kajura avuga ko igihugu cya Arabia Saudite cyagerageje guha abantu imitaka yo kwirinda izuba ndetse ko hari n’amazi menshi afasha abantu bakomerewe n’ubushyuhe.  Ejo kuwa mbere ubushyuhe bwageze kuri  dogere Celsius 50 (50C)

Iki gikorwa cyo gutera amabuye ni umugenzo ukorwa n’Abayisilamu bagiye I Makka bayatera ahantu hitwa Jamarati, babikora bazirikana umukurambere Ibrahim.

Uyu Ibrahim (Aburahamu) ngo yategetswe n’Imana gutanga umwana we Ishmail  nk’igitambo ariko ngo igihe yari aho Jamarati agiye kumutangaho igitambo  Satani akaza akamubuza ariko Ibrahim agatera Satani amabuye n’inkweto akamwiruka ari nayo mpamvu Abasilamu nabo bakora uwo muhango wo gutera amabuye nka kimwe mu bikorwa bakora iyo bagiye muri Hijja.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:04 am, Oct 18, 2024
temperature icon 16°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe